URUGENDO RWO GUSHAKA UBWAMI BW’IMANA NO GUKIRANUKA KWAYO IGICE CYA 2
GUKIRANUKA KW'IMANA VS GUKIRANUKA K'UMUNTU

GUKIRANUKA: ni ukuba ukwiriye, wemerwa utungaye, wera cg uri umwere imbere y'ufite ubushobozi bwo kugucira urubanza ariyo Mana icira urubanza ibifite ubugingo byose.
ibi byose bikagaragarira mu mivugire, imikorere, imyitwarire mbese ugenda nkuko bitunganye mu maso y'Imana.
nkuko ubushize twari twabibonye mu nyigisho ivuga ngo ESE GUKIRANUKA BIRASHOBOKA https://christmyreason.blogspot.com/2019/12/ese-gukiranuka-byashoboka.html "
aha niho twaboneye ko igihe cyose abantu bafite ishyaka ryo gukiranuka ariko batazi gukiranuka kw'Imana uko ariko bahimba ukundi kandi kudahuye n'ukw'Imana ndetse bikabatera kutemera gukuranuka kw'Imana (Abaroma 10:1-2).
aha niho tugiye kurebera itandukaniro ryo gukiranuka kw'Imana ndetse no gikiranuka k'umuntu iyi nyigisho iragufasha gusubiza ikibazo kibaza ngo "ese gukiranuka kw'Imana niki?".
ni murugendo rwo gushaka ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo igice 2
GUKIRANUKA K'UMUNTU
Ni ukugaragaza ko uri intungane biturutse mu myitwarire cg imirimo yawe. ibi byatangiranye n'isezerano rya kera aho umuntu yasabwaga kugira ibyo ashyira mu bikorwa kugira ngo yemerwe n'Imana kuko imirimo cg se imitwarire yawe niyo yaguheshaga kwemerwa n'Imana. waba wananiwe kubyubahiriza hari icyo amategeka yagusabaga kugira ngo icyaha cyawe udakomeza kukibarwaho.
muri iki gihe cyo gutsindirizwa n'uburyo wubahiriza amategeko nta mbabazi zabagaho ibintu wabikoze nkuko bisabwa ukabona umugisha ariko iyo wabyicaga nibwo watangirago kubona ibihano by'ibyo wakoze.
uko niko gukiranuka k'umuntu mu magambo macye ni ugukiranuka guturuka mu bushobozi umuntu afite bwo kubahiriza amategeko y'Imana.
GUKIRANUKA KW'IMANA
Urebye nta tandukaniro rihari mu gisobanuro kuko gukiranuka kw'Imana ari igihe umuntu agirwa umwere, intungane, ukwiriye cg utunganye akabihabwa n'Imirimo itari iye ahubwo biturutse mu mirimo y'Imana.
nkuko gukiranuka k'umuntu guturuka mu mirimo ye niko no gukiranuka kw'Imana guturuka mu mirimo yayo.
uku gukiranuka niko Bibiliya ihora idusaba ko dushaka Mt 6:33, ni ukuvuga ngo Imana ntabwo ishaka ko duhagarara imbere yayo dutsindishirijwe n'imirimo yacu ahubwo ishaka ko dutsindishirizwa n'imirimo yayo.
Abaheburayo 10:8 Amaze kuvuga ibyo ngo "ibitambo n'amaturo n'ibitambo byokeje, n'ibitambo by'ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye", (ari byo bitambwa nk'uko amategeko yategetse), 9 aherako aravuga ati " Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka." Akuriraho ibyambere gukomeza ibya kabiri.
Abefeso 2:8 Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. 9 Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,
Abagalatiya 3:11 Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera.
Abagalatiya 5:4.Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n’amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw’Imana.
ibi byanditswe byose byerekana ko nta muntu uzahagarikwa imbere y'Imana n'imirimo ye kuko uko niko gukiranuka k'umuntu kandi ntabwo gushoboka
ESE KUBERA IKI GUKIRANUKA K'UMUNTU KUDASHOBOKA?
Itangiriro 6:5 Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.
nyuma yuko umwana w'umuntu y'igometse ku Mana ya muremye, umuntu yatakaje gukiranuka yaremanywe. Mwibuke ko umuntu yaremwe asa n'Imana afite ishusho yayo Itang 1:26-27 uku gusa n'Imana niko kwera yarafite amaze kugwa niko gutakaza iyi shusho cg uku kwera ndetse uru nirwo rupfu Imana yari yaramubwiye ko umunsi yariye kuri cya giti no gupfa azapfa kuko ubuzima bw'umuntu bufite inkomoko mu Mana, kandi igihe cyose ikintu ugitandukanije naho gikomora ubuzima kirapfa ntabwo wakura ifi mu mazi ngo ikomeze kubaho, ntabwo warandura igiti ngo ugitandukanye n'ubutaka maze ngo wiringire gukura cg kubaho kwacyo. ninako umuntu yatandukanye n'Imana maze agatakaza ubwiza yahabwaga n'ishusho y'Imana yarafite maze ahinduka mubi ndetse n'imitekerereze ye ihinduka nabi cyane kandi ntabwa byari ibyi igihe gito ngo bizashire wenda yongere kuba mwiza nka mbere ahubwo byari ibyiteka ryose.
uyu muntu wabaye mubi niwe Imana yazaniye amategeko y'imirimo myiza ngo ayasohoze, ntabwo byari gukunda ntibyari gushoboka ko umuntu mubi atashobora gusohoza amategeko y'Imana kuko amategeko yayo arera.
Abaroma 7:12,14 12. Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza. 14.Tuzi yuko amategeko ari ay’umwuka, ariko jyewe ndi uwa kamere ndetse naguriwe gutegekwa n’ibyaha.
ntabwo wasaba inkoko kazi ngo ibike kuko muri kamere yayo ntabwo yabiremankwe, naho yahatiriza ite ntibyashoboka ko ibikora, ariko byoroheye isake kubika kuko muri kamere yayo kubika ntabwo ibihatiriza.
ni nako utasaba umunyabyaha gukora imirimo yo gukiranuka kuko ntabiba muri kamere ye ahubwo kamere ye yuzuyemo ibyaha, gukora ibyaha biramworohera kuko aribyo abitse muriwe nyamara umusabye imirimo yo gukiranuka ntabwo yayishobora. nkuko twabonye mu Itang 6:5 Imana yabonye ko umuntu ari mubi ndetse ko no kwibwira k'umutima we ari kubi iteka ryose ntibyari gukunda ko abasha gusohoza amategeko yera.
Ibyo tuzareba ubutaha
Inyigisho itegurwa na Amani BIZIMUNGU
Contact: (+250)788291273 WhatsApp
E-mail: amanibizimungu@gmail.com
Kingdom and Righteousness of God message

IMANA IBAHE UMUGISHA
Ibyo tuzareba ubutaha
- None niba Imana yaribizi niki cyatumye imuha amategeko kandi izi neza ko azayica?
- Imirimo y'Imana itsindishiriza umuntu ni iyihe? Imutsindishiriza binyuze mu yihe nzira?
Aho gusoma
- Yesaya 53:1-12
- Abaheburayo 10:1-15
- Abaroma 4:1-23, 5:12-21, 7:14-25
- Abagalatiya 5:1-6
Inyigisho itegurwa na Amani BIZIMUNGU
Contact: (+250)788291273 WhatsApp
E-mail: amanibizimungu@gmail.com
Kingdom and Righteousness of God message

No comments:
Post a Comment