ESE GUKIRANUKA BIRASHOBOKA IGICE CYA 1
MATAYO 6:33
Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo
ibyo byose muzabyongerwa.
Nkuko twabibonye mu nyigisho
ibanziriza iyi tugiye kureba, twasanze Imana itadushakaho kubaho nk’abapagani
kuko nibo babyukira gushaka imibereho ijyanye n’ibyo kurya, kunywa ndetse no
kwambara ibyo nibyo bitera benshi kwiga, gushaka akazi, n’ibindi ndetse benshi
niyo mpamvu bitabira gahunda zo gusenga. Benshi uzasanga barabwirijwe ubutumwa
bubereka ko muri Yesu ariho hari igisubizo kibyo bifuza bityo bakurikira Yesu
bashaka ko yabakura mu bukene ngo bashobore kubaho neza niko benshi muri twe
bafite amasezerano menshi yo guhindurirwa amateka muri ubwo buryo bwo kubona
ibyo kurya, kunywa, kwambara, kwiga, inzu, abagabo/abagore kandi koko ibyo
nibyo bitera abantu bose gukora ibyo bakora buri munsi. Nyamara Yesu ntabwo
yifuza ko dushyira ibyo imbere ahubwo ashaka ko dushaka ubwami bw’Imana no
gukiranuka kwayo kubirutisha ibindi.
(Inkuru irambuye“https://christmyreason.blogspot.com/2019/12/ikintu-kibanze-imana-igushakaho.html
”)
Ni muri urwo rwego nifuje ko
dutangira urugendo rwo gushaka uko ubwami no gukiranuka by’Imana biboneka iki
ni igice cya mbere.
GUKIRANUKA
NIKI?
Gukiranuka ni ukuba ukwiriye, wemerwa,
utunganye, wera cg uri umwere imbere y’ufite ubushobozi bwo kugucira urubanza
ariyo Mana icira urubanza ibifite ubugingo byose.
Ese byashoboka ko haboneka umukiranutsi mu isi?
Iyo ubajije abantu benshi bizera
Imana bakubwira ko nta mukiranutsi ubaho ndetse ko bidashoboka ko abaho. Bamwe
bakoresha n’imvugo igira iti: “n’intungane bwira icumuye karindwi.” Gusa bose
barengaho bakavuga ko utari umukiranutsi atazajya mu ijuru ubwo wakwibaza ngo
ese ijuru rizajyamo nde ko bidashoboka ko habaho umukiranutsi.
Abaheburayo 12:14 Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe
atazareba Umwami Imana.
Ibi nibimwe mu bibazo ukwiriye
kwibaza niba uri umukristo kuko ntabwo ushobora kwiringira kubona ubugingo
buhoraho utaraba umukiranutsi.
Hari ikibazo gikomeye abantu
nabonye tudakunda kumva kimwe kandi iki kibazo nicyo ntandaro yo kutiringira ko
byashoboka kuba umukiranutsi mu maso y’Imana.
Hariho gukiranuka kw’abantu no gukiranuka kw’Imana ariko ntabwo abenshi
tuzi itandukaniro ryabyo nyamara igihe tutaratandukanya gukiranuka kwacu n’ukw’Imana
ntabwo tuzigera tugera ku gukiranuka nyakwo.
Abaroma
10:2-3
2.
Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge, 3.
Kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira
gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana,
Aha Paul yavugaga abisiraheli kuba
bari bafite ishyaka ry’Imana ntabwo byari bihagije nkuko uyu munsi dufite
benshi bafite ishyaka kandi bashishikajwe no gukiranuka, ariko igihe cyose
udasobanukiwe ngo umenye gukiranuka kw’Imana uko ariko ntabwo ushobora gutunga
gukiranuka nyakwo, aha Paul arerekana ko bataye gukiranuka kw’Imana kubera
kutakumenya maze bagafata ukwabo bihimbiye, byerekana ko gukiranuka k’umuntu
ntacyo kumaze mu maso y’Imana kandi siko gukenewe ndetse ntaho guhuriye no
gukiranuka kw’Imana. Ntabwo bishoboka ko wakiranuka mu maso y’Imana kubwo
gukiranuka kwawe kutari ukw’Imana.
Kuko igihe cyose abantu batazi
gukiranuka kw’Imana bihimbira ukwabo bigatuma basuzugura gukiranuka kw’Imana.
Yesaya 64:5 Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite
ibizinga, twese turaba nk’ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk’umuyaga.
Ibi Yesaya yabivugishijwe n’uko
ubwoko bw’Isiraheli bwari bwaragiye mu byaha yerekana ko naho wakora ibyo
gukiranuka bingana gute hakiriho icyaha nabyo bihita bisa nibyanduye ibi bigaragaza koko ko bidashoboka ko umuntu
akiranuka.
- None se gukiranuka kw’Imana ko kurashoboka?
- Niba gukiranuka kw’Imana gushoboka se kuboneka gute? Kuko Yesu yadusabye kugushaka.
Ibi nibyo tuzareba mu gice cya
kabiri mu rugendo rwo gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.
Imana ibahe umugisha
Aho gusoma
· Abaroma 10:1-19
· Abagalatiya 3:5-29
Inyigisho itegurwa na Amani
BIZIMUNGU
Contact: (+250) 788291273 (WhatsApp)
E-mail: amanibizimungu@gmail.com
Kingdom and Righteousness of God
message

No comments:
Post a Comment