Monday, April 6, 2020

UBURYO WAMENYA KO AHO URI ARI HO UKWIRIYE KUBA

UBURYO WAMENYA KO AHO URI ARI HO UKWIRIYE KUBA URI
Abantu benshi bakunze kubaho bagerageza gukora ibintu byinshi (kwiga, gushaka akazi, kujya gusenga, n’ibindi) bitandukanye byabateza imbere mu rwego rwo gushaka imibereho kuko ubuzima bw’umuntu bukenera kurya, kunywa, kwambara, kwivuza n’ibindi. Ariko mubigaragara tubaho ari ugushakisha ahazemera akaba ariho dutinda kuko ariho hatanze igisubizo cyako kanya muyandi magambo urebye urasanga abantu ababereyeho gushaka ibyo kurya kuko n’abarenga urwego rwo kubona ibyo kurya bakora cyane ngo bahorane ubwinshingizi bwo kudasubira hasi nyamara iyi siyo mpamvu Imana yarifite ubwo yaremaga umuntu ibi byazankwe n’icyaha cya Adamu.
None ni iki cyatumye Imana irema umuntu?

Itangiriro 1: 26.Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”

Imana irema umutu yifuzaga ko abaho ayoboye ibyo yari yaremye byose ibyo kurya n’ibyo kunywa ndeste no kwambara ntabwo byahanagayikishaga umuntu, nicyo gituma n’ubwo bari bambaye ubusa batari babyitayeho kuko inshingano yabo yari ukuyobora isi mu buryo bwose Imana yari yabibahayemo, ubu abantu babayeho bahuzaguritse kuko batazi aho kuba n’igihe cyo kuhaba n’impamvu yo kuhaba ariko Imana yo ntabwo yaretse wa mugambi wayo iracyashaka ko umuntu abaho asohoza ubwami bwayo ku isi.

Ni gute wasohoza umugambi w’Imana

Abacamanza 6:14. Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati “Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye?”  15.Gideyoni aramusubiza ati “ Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose.”

Ntabwo Imana yaguha akazi karuta akubushobozi yaguhaye, ikinyu kigora abantu benshi ni ukumenya ubushobozi bafite n’uko bungana, kubaho k’umuntu gushobora kuba impanuka ku bamubyaye ariko ntabwo bijya bitungura Imana, handitswe ngo Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n’umwe. Zab 139:16.

Ibi byerekana ko nta munsi ubaho bitunguranye kuko iminsi yawe yose yanditswe mu gitabo imbere y’Imana, mukumenya aho kuba n’impamvu yo kuhaba bizwi n’Imana yanditse iyo minsi mbere y’uko ibaho.

Intambwe ya mbere yo kumenya aho kuba n’impamvu yabyo ni ugushakira mu Mana igihe cyose udafitanye ubusabane bugafaasha kuganira n’Imana ntabwo wamenya umugambi wayo k’ubuzima bwawe kuko niyo izi impamvu yatumye ubaho. Gidiyoni ntabwo yatekerezaga ko afite ubushobozi bungana nk’ubwo yaje kwisangana. igihe cyose udashobora kwibona nkuko Imana ikubona ntabwo wasohoza icyo yakuremeye.

Intambwe ya kabiri yo kumenya aho kuba n’impamvu yo kuhaba uzabibwirwa n’ibyo Imana yaguhaye, kuko uko umeze aho wavukiye, ibyo ushoboye gukora byose byerekana ubushobozi n’icyo wahamagariwe gukora, Impano zose wahawe n’Imana yaziguhaye kuko yari iguhamagariye kuzikoresha. What God calls, provide, bivuze Umuhamagaro wose Imana ihamagarira umuntu itanga n'ibikenerwa ngo awusohoze, rero Impano zawe ntabwo wazihawe ngo ubeho ntacyo zikumariye kuko ntabundi buryo bwo kuyobora isi Imana yaremye uretse Gukoresha ibyo yaduhaye maze tukayigira nziza.
Ikintu cyose ushobora gukora ni Umuhamagaro wahawe kugira ngo ugire icyo wakora ku isi akazi dufite nako kuba abo dufitiye ubushobozi bwo kubabo. Ikintu cyose ubasha gutekereza nuko ufite ubushobozi bwo kugikora.

Gidiyoni ntabwo yibonaga nkuko Imana imubona ariko umunsi yabashije kwibona atyo byamuhesheje gukora ibyubutwari nyamara we mbere yahamagawe nk’umunyembaraga abyamaganira kure kuko ntabwo yabashaga kubyiyumvisha Imana yaje k’umuhishurira ko hamwe n’ibyo yamuhaye yayobora isi atuyemo maze atsinda abanzibe atyo.

Umwanya wawe, impano, ubushobozi n’ibindi byinshi bikugize ni ikimenyetso simusiga kikwereka aho ukwiriye kuba uri ndetse nicyo ugomba gukora, niba uri umuyobozi w’itsinda runaka n’uko muri wowe harimo imbaraga zo guhindura umuntu wese akaba mwiza afitiye ubushobozi, niba ushobora kureba ibintu ukabona ibidatunganye birimo nuko wabitunganya, Wabasha kuririmba isi icyeneye iyo mpano iri muri wowe kuko nicyo waremewe gukora, ushobora gutuma abantu bita kubyo uvuga, ushobora Gukina umupira , ushobora kurera, ushobora ushobora… ibyo byose ushoboye nibyo wahamagariwe gukora igihe cyose uzapfa utabikoze uzaba umpfiriye Imana ubusa kuko icyo yagutumye nicyo yaguhereye ubushobozi. Nta kiriho kitaremwe ku bwe.

Ibyiza bose wakora udakora icyo waremewe ni nko gukora umukoro utari uwawe kandi nabyo ni ugutsindwa njye byita gupfa ubusa, kandi kuramya Imana nyako n’ugukora icyo yaguhamagariye kuba niko ibindi biremwa biramya kuko inyoni iyo iguruka iba isohoza umurimo wayo, ifi nuko iyo yoga iba iramya Imana.

UMUHATE N’ISHYAKA BYAWE SI IBYUBUSA KU MWAMI



Inyigisho itegurwa na Amani BIZIMUNGU
Contact: (+250) 0788291273 (WhatsApp)
E-mail: amanibizimungu@gmail.com
Kingdom and Righteousness of God message

No comments:

Post a Comment