INYIGISHO SHINGIRO ZO KWIZERA KWA GIKRISTO.

Inyigisho shingiro zo kwizera kwa gikristo ni umusingi cg amahame nshingiro umukristo wese ashingiraho yizera bikagenga kwizera kwe kwose. Aya mahame rero niyo ashingiyeho inyigisho zose umukristo yiga kugira ngo akomeze gukomera mubyo yizera.

0.1 KUBERA IKI ABAKRISTO BAKENEYE KUMENYA IZI NYIGISHO SHIGIRO

Ni ukugirango abizera bose babashe guhagarara mubyo bizera badafite gushidikanya kuko kwizera kudafite icyo gushingiyeho kwose Ni ubusa. Ikindi kandi Ni ukugirango bashobore guhangana n’inyigisho z’ubuyobe ziriho mu gihe cya none kuko utazi ukuri ntiyarwanya ikinyoma, kuko ibibyose bizadufasha kumenya niba koko ibyo twizera ari ibyukuri koko kandi n’impamvu dukwiye kwizera Bibiliya.
Nitureba mu ijambo ry’Imana turasanga Imana yaratanze impano zose kugira ngo abizera bose bagire kwizera kumwe ndetse bakomere batanyeganyezwa n’imyigishirize yose kandi babashe kugera kurugero rwiza Imana ibifuzaho.

Abefeso 4:11-15

11. Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,
12. kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,
13. kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo, 
14. kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya, 15. ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.

0.2 BIBILIYA (BIBLE)
Bibiliya (Bible) iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikiratini nurw’ikigiriki bisobanura IBITABO cg INZU Y’IBITABO, iri izina rijyanye nuko iri wayita Igitabo cy’abantu bose, ibihe byose. Si igitabo nk’ibindi byose.
Kigizwe n’ibice 2 bikomeye
1. Isezerano rya kera kigizwe n’ibitabo byanditswe mu gihe cy’isezerano rya kera
2. Isezerano rishya kigizwe n’ibitabo byanditswe mu gihe cy’isezerano rishya
Mu magambo macye isezerano rya kera rivuga inkuru y’amahanga cg ubwoko, isezerano rishya rikavuga ku umuntu umwe ariwe Kristo. Isezerano rya kera ryerekana ukuntu Imana yitoranyirije ubwoko bwa Isiraheli ikabasezeranya kuzabakoresha iha umugisha isi yose. (Itang 12:2-3, Zaburi 89:3-4, Yesaya 11:1-10). Isezerano rishya ryerekana kuza kwa Kristo wari warasezeranijwe kuzaza ngo abe umucunguzi nkuko yabikoze ndetse rikerekana nuko abamwizeye bahindutse.
Isezerano rya kera ryose hamwe rikubiye mu bice bitanu bitandukanye.
1. Ibitabo by’amategeko (Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara, Gutegeka kwa kabiri)
2. Ibitabo by’amateka (Yosuwa, Abacamanza, Ruth, 1&2 Samweli, 1&2 Abami, 1&2 Ingoma, Ezira, Nehemiya, Ester)
3. Ibitabo by’ibisigo (Yobu, Zaburi, Imigani, Umubwiriza, Indirimbo za Salom)
4. Ibitabo by’abahanuzi bakuru (Yesaya, Yeremiya, Amaganya ya Yeremiya, Ezekiyeri, Daniyeli)
5. Ibitabo by’abahanuzi bato (Hoseya, Yoweli, Amosi, Obadiya, Yona, Mika, Nahumu, Habakuki, Zefaniya, Hagayi, Zakariya, Malaki)
Isezerano rishya rifite ibice bitanu bitandukanye
1. Ibitabo by’ubutumwa bwiza (Matayo, Mariko, Luka, Yohana)
2. Ibitabo b’amateka (Ibyakozwe n’intumwa)
3. Inzandiko za Pawulo (Abaroma, 1&2 Abakorinto, Abagalatiya, Abefeso, Abafilipi, Abakolosayi, 1&2 Abatesalonike, 1&2 Timoteyo, Tito, Filemoni)
4. Inzandiko rusange (Abaheburayo, Yakobo, 1&2 Petero, 1,2&3 Yohana, Yuda)
5. Ibitabo by’ubuhanuzi (Ibyahishuwe)
Muri rusanjye ibi bitabo byose bivuga umuntu umwe ariwe YESU KRISTO kuko isezerano rya kera rihanura kuza kwe irishya rikerekana yaje.
2 Timoteyo 3:16 “ibyanditwe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kukwigisha umuntu, no kuwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.”
0.2.1 KUBERA IKI DUKWIYE KWIZERA KO BIBILIYA ARI UKURI KANDI KO YAHUMETSWE N’IMANA?

1. Nuko ubuhanuzi bwose yagiye ivuga mu guhihe cyabwo bwarasohoye. Urugero ubuhanuzi bwavugaga kuri Yesu bwose bwarasohoye kandi bwagiye buvugwa mbere ye imyaka myishi. Kandi abahanga bagiye berekana ko uko byavuzwe n’igihe bwaributeganijwe gusohorera mo ko aribwo byagiye bisohora.
Urugero: ubuhanuzi bwose bwahanuwe kuri Yesu ubwinshi bwarasohoye ubundi turabutegereje kuko igihe cyabwo bahanuye kitaragera.
Ubuhanuzi bwose bwavugwaga kuri Israel n’uyu munsi turabubona ko bwasohoye.

2. Guhuza kwabanditse ibitabo bigize bibiliya nabyo ni ikimenyetso kitwereka ko ariyo kwizerwa, bibiliya yanditswe n’abantu 40 bo munzego zitandukanye, kandi mu bihe bitandukanye kuko bayanditse mu myaka 1600.
Urugero: Mose yari umutegetsi w’umunyapolitike, Yosuwa yari umuyobozi mu ngabo, Dawidi yahoze ari umushumba waje kuba umwami,Daniel yari ministre w’intebe, Matayo umusoresha, Luka umuganga, Petero umurobyi,…ikindi kandi Bibiliya yandikiwe ku migabane 3 itandukanye harimo Asia, Africa n’Uburayi. Igitangaje n’uko muri ubwo buryo yanditswemo ntabwo y’igeze y’ivuguruza.

3. Bibiliya yerekana intege nkeya n’amafuti intwari zayo zagiye zikora bivuze ko bibiriya idasingiza abantu nkuko andi madini abikora ku ntwari zayo, iyo usuzumye neza Bibiliya yerekana ukuntu abantu bafite ibibazo kandi bakora ibibi nkuko tubikora aribyo bituma abantu ntawundi babona ko ubarenze bakwiye kubaha uretse Imana yonyine.
Urugero: Dawidi yari umuntu Imana yahamije ko afite umutima ikunze (1 Samweli 13:14) ariko nyuma imwerekana akora ibyaha (2 Samweli 11:1-5, 14-26) ibi byakabaye ari ibintu bihishwa ngo bahishe ibibi by’umuntu Imana yavuze ko yishimira umutima we ariko Imana yabishyizemo.

4. Abashakashatsi bashatse kugerageza kureba niba inkuru zivugwa muri Bibiliya zarabayeho ari ukuri ariko basanze itabeshya kuko abami n’ubwami bivugwa muri Bibiliya byose byabayeho.
Urugero: inkuru za Yozefu
Turasabwa gukunda gusoma bibiliya kuko ariho habitse amakuru y’impamo kubyo tubona ndetse n’inkomoko nyakuri yabyo ni impamvu nyamukuru yatumye bibaho ndetse n’iherezo ryabyo.

Yhn 8:31-32 31Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “ Nimuguma mu ijambo ryanjye
muzaba abigishwa banjye nyakuri, 32.namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”
Yhn 17:17 17. Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.
Intu 17:11 11. Ariko abo bo bari beza kuruta ab’i Tesalonike, kuko bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko.
1 Tim 3:15-17 15. kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu. 16. Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka 17. kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

Iyi murongo irerekana ko ukuri ariko dukeneye kugira ngo tubaturwe nyabyo kandi ko ijambo ry’Imana ariko kuri. Ikindi nuko dukeneye ijambo ry’Imana kuko ariho huzuye ubwenge bwo kuzanira umuntu agakiza, guheshwa no kwizera Kristo Yesu, ndetse niryo ritwigisha kandi ntawakwemera ibyaha bye ataryumvishe ndetse niryo rimutunganya. Ushaka ibi byose akeneye kumenya ijambo ry’Imana.
INGINGO TUZIGAHO ZIGIZE IZI NYIGISHO.

I. IREMWA
II. KUGWA K’UMUNTU 
III. GUCUNGURWA K’UMUNTU    
IV. KWIHANA
V. KWEZWA
VI. KWIZERA
VII. AGAKIZA 
VIII. AMTEGEKO 
IX. UBUNTU
X. KUBAMU MURYANGO WERA
XI. KUBATIZWA
XII. GUFATANYA N’ABERA

NB: ugize ikibazo cg inyunganizi wakoresha bumwe mu buryo bukworoheye yaba ku mpamagara, kunyandikira sms, kuri WhatsApp cg kuri Email. 
Ubufasha bwanyu n'inzira yo gukizwa isi

Imana ibahe umugisha 

Inyigisho itegurwa na Amani BIZIMUNGU 
Contact: 0788291273 WhatsApp 
E-mail: amanibizimungu@gmail.com 

KINGDOM AND RIGHTEOUSNESS OF GOD MESSAGE 

No comments:

Post a Comment